U Rwanda na Pakistan byashyize umukono ku masezerano y’ubufatanye mu bucuruzi

U Rwanda na Pakistan byashyize umukono ku masezerano y’ubufatanye mu by’ubucuruzi agamije kongera ibikorwa by’ubucuruzi, ishoramari n’imikoranire hagati y’ibihugu byombi.

Aya masezerano yashyizweho umukono na Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda w’u Rwanda, Antoine Kajangwe, hamwe na Ambasaderi wa Pakistan mu Rwanda, Naeem Khan.

Byabaye ku wa Kane tariki ya 24 Nzeri 2026 ubwo habaga Ihuriro rya mbere ry’u Rwanda na Pakistan ryiga ku ishoramari ryabereye muri Kigali Marriott Hotel, ryateguwe na Ambasade y’u Rwanda muri Pakistan ku bufatanye n’Ikigo cy’Igihugu cy’Iterambere (RDB).

Aya masezerano ateganya korohereza ubucuruzi hagati y’ibihugu byombi, guteza imbere ubufatanye hagati y’abikorera, imishinga ihuriweho ndetse no gukorana mu nzego zitandukanye zirimo inganda, imyenda n’imyambaro, ubuhinzi, ubukerarugendo n’ubwikorezi.

Azanafasha imiryango ihagarariye abikorera mu bihugu byombi, irimo Urugaga rw’Abikorera mu Rwanda (PSF) n’ihuriro ry’ubucuruzi muri Pakistan no gusangira amakuru ku mahirwe ari mu bucuruzi n’ishoramari.

Minisitiri Kajangwe yavuze ko aya masezerano azagira uruhare mu kongera ubufatanye mu nzego u Rwanda rushyize imbere zirimo gutunganya umusaruro w’ubuhinzi, inganda, imyenda n’imyambaro, ibikoresho by’ikoranabuhanga, ibikorwa remezo n’ibikoresho by’ubuvuzi.

Ati “Pakistan ifite abaturage barenga miliyoni 250. Ariko ikiruta ibyo, ni uko ifite urwego rw’inganda rwateye imbere rushobora gufasha amasoko agenda azamuka.”

Umuyobozi Mukuru Wungirije wa RDB, Juliana Muganza, yavuze ko ubucuruzi hagati y’u Rwanda na Pakistan bwageze kuri miliyoni 236 z’amadolari ya Amerika hagati ya 2023 na 2025.

Yavuze kandi ko u Rwanda rumaze kwakira imishinga irindwi y’ishoramari iturutse muri Pakistan ifite agaciro karenga miliyoni ebyiri z’amadolari.

Ati “U Rwanda si ahantu ho kugurisha ibicuruzwa gusa, ahubwo ni ahantu ho kubikorera, guhanga udushya, kubitunganya, kubyohereza hanze no kwagurira ibikorwa muri Afurika.”

Muganza yavuze ko hari amahirwe menshi abashoramari ba Pakistan bashobora kubyaza umusaruro mu nzego zirimo ubuhinzi n’inganda zitunganya umusaruro w’ubuhinzi, imiti n’ibikoresho by’ubuvuzi, imyenda, ikoranabuhanga, ikoranabuhanga ry’ubwenge buhangano (AI), ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro, ibikorwa remezo, ubukerarugendo n’amahoteli.

Yasobanuye ko u Rwanda rukwiye kurebwa nk’irembo rigana ku isoko rinini rya Afurika, aho kuba igihugu gifite abaturage bagera kuri miliyoni 14 gusa.

Yavuze ko ibigo bikorera mu Rwanda bishobora kugera ku baguzi barenga miliyoni 80 bari mu ntera ya kilometero 500 uvuye ku Rwanda, ndetse bikanungukira ku isoko rya Afurika rigizwe n’abantu bagera kuri miliyari 1.4 binyuze mu Masezerano y’Ubucuruzi Bwisanzuye muri Afurika (AfCFTA).

Umuyobozi Mukuru Wungirije wa RDB kandi yagaragaje ko ikibuga cy’indege mpuzamahanga gishya cya Kigali ndetse n’umujyi uri kubakwa i Bugesera biri mu bikorwa bigamije kongera ubushobozi bw’u Rwanda nk’ihuriro ry’ubucuruzi, ubwikorezi, ubukerarugendo n’ishoramari.

Ubushobozi bw’iki kibuga cy’indege buzagera ku kwakira bagenzi miliyoni 14, mu gihe ibikorwa bizakorerwa hafi yacyo bizatanga amahirwe mu bijyanye n’ubwikorezi, inganda, kwakira abantu, serivisi z’ubucuruzi no guhanga udushya.

Ku bashoramari bo muri Pakistan, Muganza yavuze ko hari amahirwe mu gutanga imashini n’ibikoresho by’ubuhinzi, gutunganya ibiribwa, gupfunyika ibicuruzwa ndetse no gushyiraho ibikorwa byo gukora no gutunganya ibicuruzwa mu Rwanda.

Ambasaderi Naeem yavuze ko ibigo bya Pakistan byifuza cyane gutumiza mu Rwanda icyayi, ikawa, avoka, ibishyimbo, amashaza n’ibindi bihingwa.

Ati “Turashaka gutumiza icyayi cy’u Rwanda mu buryo butaziguye muri Pakistan.”

Yavuze ko ubu Pakistan itumiza icyayi cy’u Rwanda mu buryo buziguye, ariko ko ubucuruzi butaziguye bushobora gufasha abatunganya umusaruro w’u Rwanda kongera kugaragara ku isoko rya Pakistan.

Ku rundi ruhande, Pakistan ishaka kongera ibicuruzwa byoherezwa mu Rwanda birimo umuceri, ibikoresho byo kubaga, ibikoresho by’imikino, imashini z’ubuhinzi n’ikoranabuhanga.

Naeem yavuze ko ibigo bya Pakistan bishobora gushora imari mu Rwanda mu nzego zirimo ubwubatsi, imitungo itimukanwa, ubukerarugendo, kwakira abantu n’ubuhinzi.

Perezida w’Urugaga rw’Abikorera mu Rwanda, François Twagirumukiza, yagize ati “Aya masezerano y’ubucuruzi yashyizweho umukono uyu munsi azongera cyane ubufatanye bwacu mu bucuruzi na Pakistan.”

RDB ivuga ko mu 2025 u Rwanda rwakiriye ishoramari rifite agaciro ka miliyari 2.62$ mu mishinga 799, aho biteganyijwe ko izatanga imirimo igera ku bihumbi 40.

Related posts

I&M Bank Rwanda Plc na ABG mu bufatanye bworohereza Abanyarwanda kubona ibikoresho byo mu nzu

François Kanimba yahishuye icyemezo cya BNR cyazanye impinduka zikomeye mu bukungu bw’u Rwanda

Inyungu ya Bralirwa yiyongereyeho 37,6%, igera kuri miliyari 25,3 Frw mu mezi atandatu