I&M Bank Rwanda Plc na ABG mu bufatanye bworohereza Abanyarwanda kubona ibikoresho byo mu nzu

I&M Bank Rwanda Plc yinjiye mu bufatanye na Akagera Business Group(ABG), bugamije korohereza Abanyarwanda kubona ibikoresho byo mu nzu mu buryo bworoshye.

Ni ubufatanye bwatangijwe ku wa 14 Kanama 2026, aho umuntu usanzwe akorana na I&M Bank Rwanda Plc ashobora gusura amaduka y’ibikoresho byo mu nzu ya Akagera Business Group agatwara ibikoresho bifite agaciro ka miliyoni 5 Frw ku nguzanyo nta ngwate cyangwa inyungu mu gihe cy’amezi atandatu.

Ni ubufatanye buri muri gahunda ngari ya I&M Bank Rwanda Plc izwi nka ‘Ryoshya Iwawe’ itanga inguzanyo zo kugura ibikoresho byo mu nzu, nta ngwate ndetse nta nyungu mu gihe cy’amezi atandatu.

Umuyobozi Ushinzwe abakiliya ku giti cyabo muri I&M Bank Rwanda PLC, Yves Kayihura, yagaragaje ko amasezerano y’ubufatanye bagiranye na Akagera Business Group ari mu murongo mugari wa I&M Bank Rwanda wo gufasha Abanyarwanda gutura heza no kubona ibikoresho byiza byo munzu kandi mu buryo buboroheye.

Ati “Twishimiye kwakira ABG mu muryango w’abafatanyabikorwa ba Ryoshya Iwawe. Binyuze muri iyi gahunda, turi korohereza Abanyarwanda kubona ibikoresho byo mu rugo byiza, ndetse tukabafasha kubona uburyo bwo kwishyura buhendutse kandi bworoshye, nta nyungu bishyura mu gihe cy’amezi atandatu.”

Akomeza ati “Ryoshya Iwawe yashyizweho kugira ngo abakiliya bacu bagire amahitamo menshi kandi babone serivisi mu buryo buboroheye. Ubu bufatanye kandi kubugirana n’ibigo bizwi kandi bimaze kubaka izina nka ABG budufasha kurushaho kwagura aka gaciro tubagezaho.”

Umuyobozi muri Akagera Business Group, Mahesvaran Gurusamy, yagaragaje ko aya masezerano ahura n’intego zabo zo kugeza ku Banyarwanda ibikoresho byiza byo mu nzu kandi ku biciro byiza.

I&M Bank Rwanda Plc ikomeje kongera uburyo bwo korohereza Abanyarwanda kubona ibikoresho byo mu rugo aho Akagera Business Group, ije isanga ibindi bigo bikorana na I&M Bank Rwanda Plc, nka Smart Homes yahoze ari Danube ndetse na Home Point.

Ukeneye ibi bikoresho wahamagara 0 788 170 170 / +250 788 170 127 cyangwa ugasura urubuga raa www.abgafrica.com. Ushobora kandi no gusura ishami rya I&M Bank Rwanda PLC rikwegereye cyangwa ugahamagara 3227.

Umuyobozi muri Akagera Business Group, Mahesvaran Gurusamy, yagaragaje ko intego yabo ari kugeza ku Banyarwanda ibikoresho byiza byo mu nzu

Related posts

François Kanimba yahishuye icyemezo cya BNR cyazanye impinduka zikomeye mu bukungu bw’u Rwanda

Inyungu ya Bralirwa yiyongereyeho 37,6%, igera kuri miliyari 25,3 Frw mu mezi atandatu

eKash yatumye abishyurana bakoresheje ibigo by’imari biyongeraho 166%