Banki Nkuru y’u Rwanda (BNR) yatangaje ko uburyo bushya bwo kwishyurana no koherezanya amafaranga bwa eKash bwakiriwe neza n’abaturage, aho mu gihe kitageze ku kwezi bumaze kunyuzwaho amafaranga arenga miliyari 960 Frw, mu gihe abayobotse kwishyurana hagati y’ibigo by’imari biyongereyeho 166%.