Imbuga nkoranyambaga zagufasha mu bucuruzi bwawe, wazifashisha wongera ubumenyi kandi mu buryo butaguhenze, niko Isimbi Shemsa, umukobwa ukiri muto wo mu karere ka Gatsibo mu Rwanda, abibona.
Uno mukobwa avuga ko imbuga nkoranyambaga bamwe banenga zimufasha mu bworozi bwe yatangiye nyuma yo kurangiza amasomo ya Kaminuza mu bwikorezi(logistics) mu gihugu cy’Ubushinwa.
Nyuma yo gutaha mu gihugu Shemsa avuga ko yabonye nta kazi kamunyuze kaboneka kandi iwabo hari ahantu yakorera ubworozi. Kubera ko atari afite ubumenyi bwinshi, uyu mukobwa yahisemo kwihugura akoresheje imbuga nkoranyambaga.
Yashoboye kubona amakuru ku buryo bwo korora imbata, inkoko n’inkwavu abikesha aborozi bo mu bindi bihugu byakataje.
Yagize ati: “Nk’ubu bworozi bw’imbata nabukuye mu gihugu cya Indonesia. Nk’aha norora inkoko ijana, hasi ijana, n’izindi hejuru kandi ntaho amatotoro (imyanda yazo) ahurira n’aho zirara. Abantu nkurikira cyane ni abo kuri Tiktok. Kandi abo nkurikira ni bo bangeza ku bandi. Iyo urebye video z’umworozi ubikora neza ukuramo ubumenyi butari bucye”.
Hari bamwe basanga imbuga nkoranyambaga ari iz’abatagira icyo bakora. Gusa Shemsa Isimbi, umukobwa wo mu karere ka Gatsibo we avuga ko zishobora gukoreshwa mu kwiteza imbere. We yahisemo kwifashisha urubuga rwa Tiktok mu bworozi bw’amatungo magufi arimo inkoko n’imbata.
Mu cyaro cya Kiramuruzi aho akorera, Shemsa avuga ko mu buryo busanzwe bitamworohera kubona amakuru byoroshye.
Ati: “Kubera ko interineti yashoboye kugera no muri iki cyaro cyacu (aseka) uhura n’ikibazo ukajya kuri interineti ukabaza, 90% by’abantu bangurira mbakura ku mbuga nkoranyambaga.