Rwanda: Bamwe mu batuye mu cyaro bavuga ko bugarijwe n’ibura ry’ibicanwa

Nta bushobozi bwo kugura gaze (gas) cyangwa amashanyarazi yo gutekesha bafite. Nta nubwo bakibona inkwi zikomoka ku biti kubera ko amashyamba agenda agabanuka cyane uko imyaka ishira.

Abo ni bamwe mu batuye mu bice by’icyaro cy’u Rwanda, aho bataka ibura rikabije ry’inkwi zo gucana, mu gihe badafite ubushobozi bwo kwigondera uburyo bugezweho bwo gutekesha.

Impirimbanyi zo kurengera ibidukikije zivuga ko ubushobozi bucye bw’abaturage bwo kugura ingufu zo gucana zidakomoka ku biti, bushobora kuba ikibazo gikomeye.

Birashoboka ko ibura ry’ibicanwa rishobora gutuma hari abahitamo kwangiza ibidukikije.

Minisiteri ishinzwe ibidukikije ivuga ko igabanuka ry’ibicanwa riteye inkeke kandi ko hacyenewe ishoramari rikomeye muri uru rwego.

Ubushakashatsi bwa karindwi ku mibereho rusange y’ingo mu Rwanda buvuga ko ikigero cy’ingo zitekesha ibicanwa bitangiza ibidukikije kiri “hasi cyane”.

Emmanuelia Nikuze atuye mu murenge wa Mwendo, mu karere ka Ruhango, mu majyepfo y’u Rwanda. Ni mu gace k’imisozi miremire, ariko myinshi muri yo yambaye ubusa (nta biti biyiriho).

Avuga ko urugo rwe rubarirwa mu zifite amikoro macyeya, bitorohera kubona ibyangombwa by’ibanze. Ngo babona ibyo kurya bibagoye kuko nta n’isambu ihagije bafite.

Related posts

Imvo n’Imvano ku ibura ry’isoko ry’umuceri uhingwa mu Rwanda

Menya uno Munyarwandakazi yaminuje mu buganga ariko aza kwiyegurira ubuhinzi bwa kawa

Congo Brazzaville yisubije ubutaka yari yatiye u Rwanda