Tariki ya 26 Kanama 2026, Minisitiri w’Intebe w’u Bufaransa, Sébastien Lecornu, ubwo yagiriraga uruzinduko rw’iminsi ibiri muri Mayotte, yavuze ko igihugu cye gishaka gushyiraho uburyo bwiswe ‘bonus-malus’, aho inkunga z’iterambere zizajya zihuzwa n’uburyo ibihugu bikemuramo ibibazo by’abimukira.
Ibihugu birebwa n’iyi gahunda nk’uko Lecornu yabisobanuye ni u Rwanda, u Burundi, Tanzania, Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ibirwa bya Comores, Somalia na Kenya.
Lecornu yasabye Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga y’u Bufaransa gutegura uburyo iyi gahunda yatangira gushyirwa mu bikorwa guhera mu 2026, ndetse igashyirwamo imbaraga mu 2027.
Yavuze ko igitekerezo ari ugushyiraho uburyo bwo guhemba ibihugu bigaragaza ubushake mu gukemura ibibazo bijyanye n’abimukira, birwanya amatsinda y’abacuruza abantu no kwakira abari ku kirwa cya Mayotte.
Ati “Ni ibisanzwe ko igihugu kigira byinshi gihabwa iyo kigira uruhare mu kuzuza ibyo dutegereje ku bijyanye n’abimukira.”
Gusa, Minisitiri w’Intebe w’u Bufaransa yasobanuye ko inkunga z’ubutabazi zitazahagarikirwa ibihugu biturukamo abimukira, ahubwo ko izareba cyane cyane inkunga z’iterambere.
Matthieu Paris wo mu muryango CCFD-Terre Solidaire yavuze ko inkunga z’iterambere zigomba kuba igikoresho cy’ubufatanye, atari uburyo bwo gushyira igitutu ku bindi bihugu.
Mayotte ni ikirwa kiri mu Nyanja y’Abahinde kiyoborwa n’u Bufaransa. Kimaze imyaka myinshi gihanganye n’ikibazo cy’abimukira badafite ibyangombwa, cyane cyane abaturuka muri Afurika y’Iburasirazuba.

Minisitiri w’Intebe w’u Bufaransa, Sebastien Lecornu, yavuze ko igihugu kizashyira imbaraga mu gukemura ikibazo cy’abimukira kizahabwa inkunga nyinshi
Have any thoughts?
Share your reaction or leave a quick response — we’d love to hear what you think!

