Wednesday, July 29, 2026
Home MoneyInvestingMinisitiri Nduhungirehe yamaganye amasezerano mashya ya RDC na FDLR

Minisitiri Nduhungirehe yamaganye amasezerano mashya ya RDC na FDLR

by adminicyapa
0 comments

Mu gihe u Rwanda rugaragaza ko umutwe w’iterabwoba wa FDLR ubangamiye umutekano warwo akaba ari nayo mpamvu rwashyizeho ingamba z’ubwirinzi, ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo bwatangaje ko wabwemereye kurambika intwaro binyuze mu masezerano byagiranye.

Ku ruhande rw’abakurikiranira hafi umutekano w’akarere, bagaragaza ko ubu ari uburyo bwo kwereka amahanga ko ikibazo cya FDLR cyamaze gukemuka mu gihe uyu mutwe ukomeje kwiyubaka mu rwego rwa gisirikare n’urwa politiki.

Ku mugoroba wo ku wa 28 Nyakanga 2026, Minisitiri ushinzwe ukwishyira hamwe kw’akarere muri RDC, Floribert Anzuluni, ari kumwe n’Umuvugizi wa Guverinoma, Patrick Muyaya, batangaje ko FDLR yemeye gushyira intwaro hasi, bagaragaza ko ahasigaye ari ah’u Rwanda ngo rukureho ingamba z’ubwirinzi.

Iri tangazo ryaje nyuma y’ingendo Minisitiri Anzuluni yari amaze iminsi akorera mu bihugu bitandukanye bya Afurika n’u Burayi, aho yakwirakwizaga mu ibanga rikomeye umushinga wateguwe na FDLR washyizweho umukono na Perezida w’uyu mutwe, Victor Byiringiro, tariki ya 30 Gicurasi 2026.

banner

Muyaya yagize ati “Hashingiwe ku masezerano ya Washington na CONOPS iyaherekeje, FDLR yasinye amasezerano yo kurambika intwaro, gusubizwa mu buzima busanzwe no gushyirwa mu kigo binyuze mu bukangurambaga.”

FDLR yashinzwe n’abagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994; haba mu itegurwa n’ishyirwa mu bikorwa ryayo. U Rwanda rumaze igihe rugaragaza ko kuba uyu mutwe ukorera hafi y’umupaka warwo, biruteye impungenge kuko ufite umugambi wo kuruhungabanya.

Mu biganiro byabaye hagati ya RDC n’u Rwanda guhera i Luanda kugera i Washington, ikibazo cya FDLR cyagarutsweho cyane. U Rwanda rwasobanuye ko uyu mutwe nusenywa, ruzakuraho ingamba z’ubwirinzi rwashyize ku mupaka ariko kugeza ubu ibikorwa byo kuwusenya ntibiratangira.

Kuri uyu wa 29 Nyakanga, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Ambasaderi Olivier Nduhungirehe, yasubije Muyaya ko amasezerano Leta ya RDC yagiranye na FDLR ntaho ahurira n’amasezerano y’amahoro ya Washington yo ku wa 25 Kamena n’uwa 4 Ukuboza 2025.

Minisitiri Nduhungirehe yagize ati “Isinywa ry’iyi ngirwamasezerano hagati y’umugabo (Leta ya RDC) n’umuhungu we (FDLR) ndetse n’umwuka mubi (ingengabitekerezo ya Jenoside) nta na hamwe rihuriye n’amasezerano y’amahoro ya Washington kuko nta hantu na hamwe ariteganya.”

Yibukije Muyaya ko FDLR yiteguriye umushinga wo kwisenya, gusubira mu buzima busanzwe no gushyirwa mu bigo byihariye, itari mu mpande zasinye amasezerano ya Washington ahubwo ko ari ikibazo kigomba gukemurwa n’aya masezerano.

Minisitiri Nduhungirehe yibukije Leta ya RDC ko amasezerano y’amahoro ya Washington yayisabaga gusenya FDLR mu minsi 90 ariko ko itabyubahirije, ayimenyesha ko uyu muvuno mushya wayo ugamije kuyobya uburari no gutinza ishyirwa mu bikorwa ry’amasezerano.

Leta y’u Rwanda yibukije RDC ko kuva amasezerano ya Washington yasinywa tariki ya 4 Ukuboza 2025, Kinshasa yongereye imbaraga mu bufasha bwa gisirikare iha FDLR, yinjiza abarwanyi b’uyu mutwe mu gisirikare cyayo.

Leta ya RDC kandi ishinjwa gushakira FDLR amaboko mu rwego rwa politiki, ibinyujije mu barimo Jean-Luc Habyarimana, Fabien Singaye, Thomas Nahimana na Thadée Kwitonda barwanya Leta y’u Rwanda.

Minisitiri Olivier Nduhungirehe yibukije Leta ya RDC ko FDLR itasinye amasezerano y’amahoro ya Washington
Patrick Muyaya yashatse kwerekana ko ikibazo cya FDLR cyakemutse kubera amasezerano uyu mutwe wagiranye na Leta ya RDC

Leave a Comment

Are you sure want to unlock this post?
Unlock left : 0
Are you sure want to cancel subscription?
-
00:00
00:00
Update Required Flash plugin
-
00:00
00:00