Tuesday, September 29, 2026
EXCHANGE RATES
🇺🇸 1 USD = ... RWF   |   🇪🇺 1 EUR = ... RWF   |   🇬🇧 1 GBP = ... RWF   |   🇰🇪 1 KES = ... RWF   |   🇺🇬 1 UGX = ... RWF   |   🇹🇿 1 TZS = ... RWF   |   🇨🇦 1 CAD = ... RWF   |   🇨🇭 1 CHF = ... RWF   |   🇨🇳 1 CNY = ... RWF   |   🇯🇵 1 JPY = ... RWF
Home Abo Turibo

Abo Turibo

ABO TURIBO

Icyapa News ni gitangamakuru mu urwego rw’urubuga rukorera kuri murandasi bityo rutangaza amakuru mu Kinyarwanda, rukorera mu Rwanda, rugamije kugeza ku Banyarwanda no ku bandi bumva ikinyarwanda amakuru yizewe, yagenzuwe, arimo uburinganire n’ubunyamwuga kandi atangwa ku gihe. Icyapa News yashinzwe mu mwaka wa 2026 na Education Media Creative ltd, ikigo cy’itangazamakuru n’ibikorwa bya multimedia cyashinzwe mu Rwanda mu mwaka wa 2013 kibumbatiye ibikorwa by’itangazamakuru. Icyapa News ni ntambwe nshya yo kwagura ibyo bikorwa, yubakiye ku ikoranabuhanga rya digital no kucyerekezo cyo kubaka urubuga rw’itangazamakuru rwa Kinyarwanda rushobora kugera ku bantu aho bari hose.

INTEGO YACU

Intego y’ Icyapa News ni kumenyesha, gusobanurira no guhuza abantu binyuze mu itangazamakuru ry’umwuga, dutanga amakuru y’ingenzi yo mu Rwanda, mur’ afurika no k’ Isi. Dukurikira ibibera muri politiki, ubukungu, ubucuruzi, ubuhinzi, imibereho y’abaturage, uburezi, imikino n’imyidagaduro, ikoranabuhanga, siporo, umuco n’ibindi bifite akamaro ku bantu. Duharanira gufasha abadukurikira gusobanukirwa ibyabaye, impamvu bifite akamaro n’ingaruka bishobora kugira ku buzima bwabo n’umuryango mugari.

ICYEREKEZO CYACU

Kuba urubuga rukomeye, rwizewe kandi ruyoboye mu itangazamakuru rya Kinyarwanda rikorera kuri murandasi, ruhuza abanyarwanda bari mu Rwanda no ku Isi yose n’amakuru y’ingenzi abareba.

AMAHAME Y’ITANGAZAMAKURU RYACU

Icyizere cy’abakurikira ni umutungo ukomeye wa Icyapa News. Ni yo mpamvu abanyamakuru n’abakora content bacu bakora bashingiye ku mahame y’ingenzi agenga itangazamakuru ry’umwuga.

  • Ukuri

Duharanira gutangaza amakuru y’ukuri kandi yagenzuwe. Amakuru ataragenzurwa neza ntakwiye gutangwa nk’ukuri kudashidikanywaho.

  • Uburinganire

Ku bibazo bifite impande nyinshi, duharanira gutanga umwanya ukwiye ku bitekerezo n’impande bireba, kugira ngo abakurikira babashe kwifatira umwanzuro bashingiye ku makuru ahagije.

  • Ubwigenge bw’ubwanditsi

Icyapa News itandukanya inshingano z’itangazamakuru n’inyungu z’ubucuruzi. kwamamaza cyangwa ubufatanye bw’ubucuruzi ntibigomba gutegeka uko inkuru yandikwa cyangwa itangazwa.

  • Kugenzura amakuru

Abanyamakuru bacu basabwa kugenzura amasoko y’amakuru no gushaka ibimenyetso bihagije mbere yo gutangaza amakuru y’ingenzi.

  • Kwigenga n’icyizere

Icyapa News yubaka izina ryayo ku cyizere. Turizera ko urubuga rw’amakuru rukomeye rutagomba gupimirwa gusa ku bwinshi bw’inkuru rutangaza,ahubwo rugomba no gupimirwa ku:    Bwiza   bw’amakuru,   ukuri    kw’inkuru, uburinganire, ubwigenge      bw’ubwanditsi, ubwihutirwe bw’amakuru, ubushakashatsi, uburyo ruvugana n’abarukurikira ku kuburyo rukomeza kwizerwa. Nubwo Icyapa News ishingiye mu Rwanda, icyerekezo cyacu kirenze imbibi z’igihugu. Ni yo mpamvu Icyapa News igamije kuba ikiraro gihuza Abanyarwanda n’amakuru yo mu gihugu cyabo n’ isi.

  • Kubazwa inshingano

Twemera ko ubwisanzure bw’itangazamakuru bujyana n’inshingano. Amakuru dutangaza agomba kuba afite ishingiro kandi akubahiriza agaciro n’uburenganzira bwa muntu.

  • Kubaha ikiremwamu muntu

Duharanira kubaha ubuzima bwite, icyubahiro n’agaciro ka buri muntu, mu gihe dukora inkuru kandi tuyitangaza.

  • Gukosora amakosa

Iyo amakuru yatangajwe afite ikosa rikomeye, Icyapa News yiyemeje kurikosora mu buryo buboneye kandi bugaragara.

AMAKURU DUTANGA

Icyapa News ikora inkuru mu byiciro bitandukanye, birimo:  

  • Politiki n’Imiyoborere; Amakuru ajyanye n’imiyoborere, politiki, inzego za Leta n’ibibazo by’igihugu n’ububanyinamahanga.
  • Ubukungu n’Ubucuruzi;Ubukungu, ibigo, ubucuruzi, ishoramari, imari, umurimo na ba rwiyemezamirimo.
  • Ubuhinzi n’Ubworozi;Ubuhinzi, ubworozi, abahinzi, ikoranabuhanga mu buhinzi, umutekano w’ibiribwa n’iterambere ry’icyaro.
  • Imibereho y’Abaturage; Ubuzima bw’abantu, umuryango, urubyiruko, imibereho n’ibibazo bireba sosiyete.
  • Uburezi n’Ubumenyi; amashuri n;ubumenyi, ubushakashatsi, ubumenyi, impinduka mu burezi n’amahirwe ku rubyiruko.
  • Ikoranabuhanga n’Ubushabitsi; Ikoranabuhanga, udushya, imishinga mishya, ubucuruzi bwa digital n’impinduka mu ikoranabuhanga.
  • Siporo; Amakuru, ibisubizo, ibiganiro n’isesengura bya siporo.
  • Umuco n’Imyidagaduro; Umuziki, ubuhanzi, umuco, filimi, ibitaramo n’imyidagaduro.
  • Amakuru mpuzamahanga y’ibibera mur’ afurika bifite aho bihuriye n’inyungu z’abadukurikira bacu.

ICYAPA PODCASTS

Icyapa Podcasts ni gice cy’ingenzi cy’urubuga rwacu gitanga ibiganiro birebire kandi byimbitse. Aha ni ho duha umwanya abanyapolitiki, inzobere, abacuruzi, abashakashatsi, abahanzi, urubyiruko n’abandi bantu bafite ubumenyi cyangwa ubunararibonye bwo gusangiza rubanda.

KWETU RADIO

Kweru Radio ni radio ya digital ya Icyapa News. Itanga umuziki mwiza, imyidagaduro, ibiganiro, zigamije kwegera abakurikira bacu mu buryo bworoshye kandi bugezweho. Radio ni kimwe mu bigize icyerekezo cyacu cyo guhuza amakuru, amajwi n’imyidagaduro ku rubuga rumwe.

ABANTU DUKORERA

Icyapa News ikorera abanyarwanda bari mu Rwanda, abanyarwanda baba mu mahanga Ndetse n’ abandi bumva cyangwa basoma i Kinyarwanda.

ICYAPA NEWS N’UBUCURUZI

Icyapa News ikorera mu rwego rwa digital media rufite amahirwe y’ubucuruzi arimo kwamamaza, gutera inkunga gahunda, gutunganya content no gukorana n’ibigo, binyuze mur’ Education Media Creative ltd.

Are you sure want to unlock this post?
Unlock left : 0
Are you sure want to cancel subscription?