Wednesday, July 29, 2026
Home FeaturedU Rwanda rwohereje muri RDC Abanye-Congo 39 babeshye ko bahoze muri FDLR

U Rwanda rwohereje muri RDC Abanye-Congo 39 babeshye ko bahoze muri FDLR

by adminicyapa
0 comments

Iyi komisiyo yasobanuye ko iki gikorwa cyabaye kuri uyu wa 29 Nyakanga 2026, kibera imbere y’itangazamakuru n’abayobozi bo mu butumwa bw’amahoro bw’Umuryango w’Abibumbye muri RDC (MONUSCO).

Yagize iti “RDRC yacyuye Abanye-Congo 39 kuri uyu wa 19 Nyakanga 2026, nyuma y’isuzuma ryemeje ko babeshye ko bahoze ari abarwanyi ba FDLR, bityo ntibari bujuje ibisabwa na gahunda y’u Rwanda yo gusubiza mu buzima busanzwe abahoze ari abasirikare.”

Kuri uyu wa 29 Nyakanga 2026, Umuvugizi wa AFC/M23, Lawrence Kanyuka, yatangaje ko ubutegetsi bwa RDC buri gushakisha abaturage kugira ngo biyitirire kuba abarwanyi ba FDLR, bukabizeza amafaranga.

Kanyuka yasobanuye ko nyuma yo kwizezwa amafaranga, aba Banye-Congo bari kwinjizwa muri gahunda yo gusubizwa mu buzima busanzwe (DDR) iyoborwa ikanashyirwa mu bikorwa na MONUSCO.

banner

Iri huriro ryasobanuye ko ibi bikorwa bigamije guhisha abarwanyi nyakuri ba FDLR; umutwe Leta ya RDC isabwa gusenya hashingiwe ku masezerano y’amahoro yagiranye n’u Rwanda mu mwaka ushize, bibifashijwemo na Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Kanyuka yashinje Leta ya RDC gukomeza guha FDLR umwanya mu nzego z’umutekano z’igihugu, avuga ko bamwe mu bagize uwo mutwe binjijwe mu ngabo za Leta no mu mitwe yitwaje intwaro ya Wazalendo.

Ati “Kinshasa ikoresha FDLR nk’igice cy’ingenzi mu rwego rwayo rw’umutekano. Abagize uyu mutwe bashyizwe muri FARDC, mu mitwe ya Wazalendo ndetse no mu nzego z’umutekano za Leta.”

Yakomeje avuga ko hari n’abarwanyi ba FDLR bakoreshwa mu mutwe ushinzwe kurinda abayobozi bakuru mu gihugu (GR) n’abandi bantu bakomeye.

AFC/M23 yasabye ko ibikorwa byo gusaba abaturage kwiyita abarwanyi ba FDLR bihagarara, igaragaza ko bigamije kuyobya abaturage ba RDC ndetse n’umuryango mpuzamahanga.

You may also like

Leave a Comment

Are you sure want to unlock this post?
Unlock left : 0
Are you sure want to cancel subscription?
-
00:00
00:00
Update Required Flash plugin
-
00:00
00:00