Inganda umunani zenga inzoga zirimo Ingufu Gin Ltd zafunzwe

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuziranenge bw’Ibiribwa n’Imiti, Rwanda FDA, cyafunze inganda umunani zenga inzoga zirimo Ingufu Gin Ltd ndetse inazambura uburenganzira bwo gukora.

Ni ibikubiye mu itangazo FDA yashyize hanze kuri iki Cyumweru tariki ya 2 Kanama 2026.

Inganda zafunzwe ni Ingufu Gin Ltd, NBG Ltd, Sky Drop Industries Ltd, Africana Buffalo Ltd, Nopa Company Ltd, Roots Investment Group Ltd, Rugali Agro-Processing Company na Zhonglu Industrial Liability Company Ltd.

FDA yanasabye abaguze inzoga zikorwa n’izi nganda kuzikura ku isoko. Ibi bije nyuma y’uko zimwe mu nzoga zikorwa n’izi nganda zizwi nk’ibyuma byagiye bigaragara ko zigira ingaruka zikomeye ku bazinywa harimo no kubura ubuzima.

Imibare yerekana ko mu mezi atandatu ya mbere y’uyu mwaka wa 2026, abasaga 40 bapfuye bazize kunywa inzoga zitujuje ubuziranenge n’iz’inkorano. Ni mu gihe hari n’abandi ibyo binyobwa byateye indwara zikomeye ndetse bamwe bakaba barahumye burundu.

Related posts

Kwiyicisha inzara, kureka amavuta burundu… Amakosa akorwa n’abashaka kugabanya ibilo

Ibanga ryafashije izi nshuti z’imyaka 109 kuramba

Rusizi: Batanu mu 10 bakora uburaya banduye Virusi ya Sida