Tugiye kubisubukurira aho byasubikiwe – Safi Madiba ku gitaramo cy’amateka cya Urban Boyz i Rubavu

Urban Boyz iri mu myiteguro yo gutaramira mu Karere ka Rubavu, mu gitaramo kizasoza MTN Iwacu Muzika Festival y’uyu mwaka, giteganyijwe ku wa 1 Kanama 2026.

Safi Madiba yavuze ko iki gitaramo gifite igisobanuro gikomeye kuri bo, kuko kigiye kubera mu mujyi bakoreyemo igitaramo cya nyuma cyabahuje uko ari batatu, mbere y’uko buri wese afata inzira ye.

Mu kiganiro yagiranye na IGIHE, Safi yavuze ko imyiteguro igeze kure, igisigaye ari uko umunsi w’igitaramo ugera, bakongera guhura n’abafana babo ku rubyiniro.

Ati “Twe turiteguye, igisigaye ni umunsi nyir’izina ubundi tugatarama. Ni igitaramo cy’amateka! Muribuka ko bwa nyuma Urban Boyz yahuriye ku rubyiniro twari i Rubavu. Kuba tuhagarutse rero, ntabwo ari ibintu twafata nk’ibisanzwe. Tugiye kubisubukurira aho byasubikiwe.”

Igitaramo Safi avuga baheruka guhuriramo nk’itsinda, cyabaye ku wa 30 Nzeri 2017, muri Cotton Club i Rubavu. Cyari cyateguwe mu kumusezeraho mbere y’ubukwe bwe bwabaye bukeye bwaho. Nyuma y’igihe gito, Safi yatangaje ko avuye muri Urban Boyz, atangira gukora umuziki ku giti cye.

Nizzo na Humble Jizzo bakomeje gukoresha izina rya Urban Boyz nk’itsinda ry’abantu babiri, basohora indirimbo zirimo Kigali Love, Nta Kibazo na Turn Up gusa ibikorwa byabo byaje kugenda bigabanuka, by’umwihariko nyuma y’uko Humble Jizzo yimukiye muri Kenya.

Nubwo aba bahanzi batari bakiri kumwe, indirimbo zabo zakomeje kumvwa, abakunzi babo na bo ntibahwemye kubasaba kongera guhurira ku rubyiniro.

Safi Madiba yavuze ko urukundo abafana bakomeje kubagaragariza muri iyi myaka yose ari rwo rutuma bashaka kubitura igitaramo gikomeye.

Ati “Abakunzi b’umuziki tubagomba byinshi. Hashize imyaka myinshi badutegereje kandi bakomeje kutwereka urukundo n’urukumbuzi. Ubutumwa bwabo twabubonye kuva ku munsi wa mbere tutakiri kumwe.”

Yakomeje agira ati “Ni iby’agaciro kubona abantu bagukunda kandi bagukumbura, waba uhari cyangwa udahari. Natwe turashaka kubitura tubaha umuziki mwiza.”

Safi Madiba yanatumiye abakunzi b’umuziki bo hirya no hino mu Rwanda, by’umwihariko abo mu Karere ka Rubavu, kuzitabira iki gitaramo, avuga ko we na bagenzi be bafite inyota yo kongera guhura n’abafana babo no kubasusurutsa.

Uku kongera guhura kwa Safi, Nizzo na Humble Jizzo kwitezweho kubyutsa urukumbuzi rw’abakuranye n’indirimbo za Urban Boyz, zirimo Sindi indyarya, Icyicaro, Bibaye, Tayali, Till I Die n’izindi zabiciye bigacika.

Urban Boyz izaba ari yo tsinda rikuru mu gitaramo kizasoza ku mugaragaro MTN Iwacu Muzika Festival y’uyu mwaka, kizabera mu Karere ka Rubavu ku wa 1 Kanama 2026.

Uretse Urban Boyz, abazitabira iki gitaramo bazanasusurutswa na Marina, Amalon, Bushali, Kenny Sol, Chriss Eazy, Kivumbi King, Ross Kana na Davis D.

Safi Madiba yavuze ko igitaramo bafite i Rubavu ari icy’amateka ku itsinda rya Urban Boyz