Tuesday, September 29, 2026
EXCHANGE RATES
🇺🇸 1 USD = ... RWF   |   🇪🇺 1 EUR = ... RWF   |   🇬🇧 1 GBP = ... RWF   |   🇰🇪 1 KES = ... RWF   |   🇺🇬 1 UGX = ... RWF   |   🇹🇿 1 TZS = ... RWF   |   🇨🇦 1 CAD = ... RWF   |   🇨🇭 1 CHF = ... RWF   |   🇨🇳 1 CNY = ... RWF   |   🇯🇵 1 JPY = ... RWF

Menya uno Munyarwandakazi yaminuje mu buganga ariko aza kwiyegurira ubuhinzi bwa kawa

Ku kuba yarize ubuganga ariko akaba yarinjiye mu buhinzi, Agnes Mukamushinja avuga ko bishoboka gukora ikintu nubwo waba utaraminuje muri cyo, gusa ngo bisaba kubishyiramo imbaraga.

Kuri we ubuhinzi ni ishoramari ryiza dore ko rinamufasha guhindura imibereho y’abaturage, mu gihe ubu agura umusaruro w’abahinzi b’ikawa bagera ku bihumbi 3000, akawutunganya mbere yo kuwohereza mu mahanga.

Ni mu murenge wa Bukure, mu karere ka Gicumbi, aho Mukamushinja ahinga kandi akanatunganyiriza uno musaruro w’ikawa mbere yo kuyohereza mu mahanga.

Ibitanda byanitseho ikawa biragaragara kuri uwo musozi, abakozi benshi biganjemo abagore bazisanza kugira ngo zigerweho n’izuba ridakunze kuba ryinshi muri aka gace.

banner

Uyu munsi Mukamushinja ni umuhinzi akaba n’umushoramari nyamara yize ndetse anakora ibigenge no gucuruza imiti mu gihe kitari gito. Byagenze gute kugira ngo ahindure umwuga .

“Data yakoze mu bya kawa kuva kera. Ni we wigishaga abaturage bo kuri iyi misozi uko bayitaho, ni we wabateguriraga ingemwe. Byatumye ngenda mbikunda, ndabyiga gahoro gahoro ….uwo mbashije kubona ufite ubumenyi nkamubaza.”

Agnes ni umuhinzi w’ikawa ariko iyo asarura ntiyahaza uruganda rwe rwa NOVA COFFEE. Uretse umusaruro we anagura ikawa y’abahinzi bagera ku bihumbi 3000 bo mu mirenge ya Bukure na Giti yombi yo mu karere ka Gicumbi.

Mu bakozi basaga 500 Mukamushinja, akoresha igice kinini (nka 90% ni abagore bakomoka mu duce twegereye uruganda rwe. Mukamushinja avuga ko uretse inyungu z’iubucuruzi ashaka no guhindura imibereho y’ubukungu bw’aka gace kiganjemo abakene .

Have any thoughts?

Share your reaction or leave a quick response — we’d love to hear what you think!

Leave a Comment

Are you sure want to unlock this post?
Unlock left : 0
Are you sure want to cancel subscription?